Byatangajwe na Polisi yo muri Australia, yagaragaje ko uwo mugore yahise abwira abashinzwe serivisi zo mu ndege, bamuhindurira umwanya ndetse uwo mu mugabo aba afungiwe aho yari yicaye.
Umuvugizi w’agateganyo wa Polisi wa Australia, Peter Brindal, yavuze ko no mu kirere amategeko aba ahari, ndetse ko uwahohoterwa mu buryo ubwo ari bwose akwiye kubimenyesha inzego zikorera mu ndege hanyuma uwo muntu agashyikirizwa ubutabera.
Ati “Buri mugenzi afite uburenganzira bwo kugenda yumva atekanye cyane cyane ku muntu bicaranye mu ndege. Umuntu wese ukorewe ihohoterwa asabwa kumenyesha inzego zimuri hafi vuba yaba abakozi bo mu ndege, yaba polisi yo ku kibuga cy’indege akabikora vuba bigishoboka.”
Yakomeje avuga ko “Nta bikorwa by’urukozasoni ibyo ari byo byose byemewe ku kibuga cy’indege kandi umugenzi wese wishe amategeko azahanwa bikomeye.”
Uyu mugabo wahise afungwa azaburana ifungwa n’ifungurwa ku wa 17 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!