Aya mayeri yatahuwe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Imisoro muri Irelande bafatanyije n’abapolisi. Bafashe hafi ibiro bitanu bya cocaine byari bihishe mu dupaki twa bonbon twari turi mu mizigo y’uyu mugenzi ku Kibuga cy’Indege cya Dublin.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane, ubwo abakozi b’urwego rushinzwe iby’imisoro basakaga imizigo y’uyu mugenzi.
Uwo mugabo wafashwe akekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yashyikirijwe ubutabera, aho yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu kugira ngo atangire kuburanishwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!