Aya mayeri yatahuwe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Imisoro muri Irelande bafatanyije n’abapolisi. Bafashe hafi ibiro bitanu bya cocaine byari bihishe mu dupaki twa bonbon twari turi mu mizigo y’uyu mugenzi ku Kibuga cy’Indege cya Dublin.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane, ubwo abakozi b’urwego rushinzwe iby’imisoro basakaga imizigo y’uyu mugenzi.

Uwo mugabo wafashwe akekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yashyikirijwe ubutabera, aho yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu kugira ngo atangire kuburanishwa.

Uyu mugabo yafashwe yahishe cocaine y’arenga miliyoni 800 Frw muri ‘bonbon’
Uyu mugabo yafashwe yahishe cocaine y’arenga miliyoni 800 Frw muri ‘bonbon’