00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yacucuwe arenga miliyoni 17 Frw n’uwitiriye Celine Dion

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 01:45
Yasuwe :

Umugabo wo mu Bubiligi yacucuwe amafaranga arenga miliyoni 17 Frw nyuma yo kugwa mu mutego w’umuntu wiyitiriye umuririmbyi w’Umunya-Canada, Céline Dion, amwizeza ko bafitanye umubano wihariye.

Uyu mugabo yatanze nibura Amayero 10.000 (asaga miliyoni 17 Frw) mu mpano n’ubundi bufasha yari agamije guha uwo yizeraga ko ari Céline Dion. Icyakora, mu by’ukuri yari yaragizwe igitambo cy’uburiganya bwo gushaka urukundo kuri internet buzwi nka lovescamming.

Umukobwa we witwa Karla yabwiye VRT ko se yizeye ko Céline Dion ari umukunzi we. Yavuze ko uyu mugabo yakomeje kwemera ko agomba gufasha uyu muririmbyi mu by’amafaranga, atazi ko ari abatekamutwe bari gukoresha izina rye.

Karla yavuze ko ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2025, se yamaze umunsi wose yicaye ku muryango w’inzu afite amavalisi, ategereje tagisi yagombaga kumujyana ku kibuga cy’indege aho indege yihariye ya Céline Dion yagombaga kumujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uwo mugabo yari yarishyuye amafaranga menshi kuri urwo rugendo, ariko nta muntu wigeze aza kumutwara.

Abatekamutwe bari baramwiyegereje bamubwira ko Céline Dion afite ikibazo kuko abamucungira umutungo bafatiriye amafaranga ye, bityo akaba akeneye ubufasha, ari nayo mpamvu yamwohererezaga amafaranga.

Catherine Van de Heyning, umushinjacyaha mu ishami rishinzwe ibyaha bikorerwa kuri internet mu Mujyi wa Antwerp, yavuze ko ubu buriganya busigaye bukunze kubaho.

Yasobanuye ko abatekamutwe bakunze kwiyitirira ibyamamare kugira ngo bubake umubano w’ibinyoma n’abantu, hanyuma bakabasaba amafaranga. Yavuze ko hari n’abantu benshi batabimenyesha inzego zibishinzwe kubera isoni cyangwa gutinya kuvuga amafaranga batakaje.

Karla yavuze ko umuryango wabo wagerageje guhagarika ibyo se yakoraga, ariko bikanga kuko yari akomeje kwemera ko ari Céline Dion nyakuri bari kuvugana.

Uyu mutekamuwe yiyitiriye Celine Dion

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages