Mu 2015 Davis wari Umwanditsi w’Akarere ka Rowan muri Kentucky yanze gutanga icyemezo cy’ishyingirwa ku bagabo babiri babana bahuje ibitsina, avuga ko bihabanye n’ukwemera kwe nk’umukirisitu.
Aba bagabo babiri, David Ermold na David Moore, bamujyanye mu nkiko, bavuga ko yabimye uburenganzira bwabo bwo gushyingiranwa nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.
Mu 2022, umucamanza David Bunning yemeje ko Davis atari akwiriye gukoresha ukwemera kwe nk’impamvu yo kutubahiriza uburenganzira bw’abandi nk’umukozi wa Leta.
Yanditse ati “Davis ntashobora gukoresha uburenganzira bwe bw’itegeko nshinga ngo yambure abandi uburenganzira bari bemerewe n’iryo tegeko.”
Davis yahanishijwe kwishyura Amadolari 360,000 nk’indishyi, ndetse yigeze no gufungwa iminsi itandatu kubera gusuzugura Urukiko, ariko yanga kuyatanga ahubwo arajurira.
Kuri ubu Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubujurire bwe, ndetse rwongera gushimangira ko ababana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo gushyingirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!