00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

White House yashyize hanze ifoto igaragaza Xi w’u Bushinwa mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 4 November 2025 saa 05:38
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byashyize hanze ifoto y’imbonekarimwe ya Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, igaragaza aseka ahumye, ubona yishimye cyane bitandukanye n’uko asanzwe agaragara mu ruhame.

Biragoye kubona Perezida Jinping aseka cyane haba mu Bushinwa n’ahandi aba yakoreye ingendo zitandukanye. Iyo yegerageje aba amwenyura ariko bidakabije.

White House yagaragaje ifoto iriho n’abayobozi bo mu Bushinwa nka Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Wang Yi wagaragaye aseka cyane n’abandi bo muri Amerika barangajwe imbere na Donald Trump.

Iyi foto yafashwe ubwo Perezida Xi yagiranaga ibiganiro na Trump, yabereye mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere (Gimhae Air Base) biherereye i Busan muri Koreya y’Epfo.

Uretse ibyo biganiro byahuje aba bayobozi, ibindi byagarutsweho harimo amafoto yashyizwe hanze na White House yerekana abayobozi bombi bahuje urugwiro. Hari nk’aho Trump yerekaga ibintu Xi ukabona ko uyu muyobozi w’u Bushinwa yishimye cyane.

Bombi bari bitabiriye inama ya Asia-Pacific Economic Cooperation, yiga ku bufatanye bw’ibihugu bya Aziya na Pacifique.

Ibi biganiro byahuje aba bayobozi bombi byamaze hafi amasaha abiri byibanze ku bucuruzi mpuzamahanga, imisoro, ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’amabengeza (rare earth), kurwanya ikoreshwa ry’imiti ya Fentanyl ndetse n’ibibazo by’umutekano muri Aziya.

Bombi bemeranyije ku ngamba zigamije kugabanya ubushyamirane mu bucuruzi. Trump yatangaje ko Amerika igiye kugabanya imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ikava kuri 57% igera kuri 47%.

U Bushinwa na bwo bwiyemeje gusubukura kugura ibikomoka kuri soya n’ingufu bituruka muri Amerika no gukomeza kohereza amabuye y’agaciro ya “rare earth” afatiye runini inganda z’ikoranabuhanga ku Isi.

Ku kibazo cy’imiti ya Fentanyl ifatwa nk’ikiyobyabwenge, Amerika yakunze kuvuga ko iva mu Bushinwa, Xi yavuze ko igihugu cye “kigiye gukaza igenzura ku bikoresho bikoreshwa mu kuyikora no kunoza ubufatanye n’inzego z’umutekano za Amerika.”

Trump yamushimiye avuga ko iyo ngamba “izafasha kurokora ubuzima bw’Abanyamerika ibihumbi.”

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, byari byiza ariko nta masezerano agamije koroshya intambara y’ubucuruzi hagati y’impande zombi yagezweho.

White House yashyize hanze ifoto igaragaza Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping mu buryo budasanzwe
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na mugenzi we wa Amerika, Donald Trump bagaraye bahuje urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages