Mu ndwara z’umutima ziri ku Isi harimo iyitwa ‘Broken heart syndrome’ iterwa no guhangayika bikabije no kugira amarangamutima arengeje urugero, by’umwihariko akaba ari amarangamutima ababaje.
Ishobora kandi guterwa n’indwara zitandukanye zizahaza umubiri cyangwa ingaruka zo kubagwa. Ni indwara ikira, ariko abantu bamwe bashobora kumara igihe kinini batameze neza, nubwo bakwivuza bakabwirwa ko bakize.
Uwafashwe n’iyi ndwara ababara mu gituza bitunguranye, akabura umwuka, akabira ibyuya, akagira isereri, ndetse ihungabanya imikorere y’umutima ku buryo ugorwa no kohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.
Imiti imwe n’imwe yifashishwa mu kuvura indwara zo mu myanya y’ubuhumekero nka asthama n’ibindi, ibiyobyabwenge nka cocaine na byo bishobora kuba intandaro yo kuyirwara.
Iyi ndwara ikunda kwibasira abagore, abarengeje imyaka 50, n’abigeze kugira indwara y’agahinda gakabije no guhangayika.
Abahanga mu by’ubuvuzi batanga inama zo kwirinda umuhangayiko, kwita ku myitozo ngororamubiri myinshi, kandi bakegera muganga w’indwara zo mu mutwe kenshi.
Si byiza kwemera ko uwo ukunda ababara, cyangwa ngo uhubukire kumwanga mu gihe yakwirunduriyemo kuko aramutse arwaye iyi ndwara ntiyitabweho, yamuviramo urupfu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!