00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi ko ushobora gusarura inyanya n’ibirayi ku giti kimwe?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 14 April 2026 saa 02:06
Yasuwe :

Ushobora guhinga inyanya n’ibirayi bigakurira ku ruti rumwe, hejuru ugasarura inyanya munsi ugasarura ibirayi. Iki gihingwa cyitwa Pomato cyangwa Pomtato, kibaho biturutse ku ibangurira ry’ingemwe y’urunyanya hamwe n’ikirayi.

Umuhinzi afata imbuto z’inyanya n’izibirayi akazitera buri yose ukwayo. Iyo zimaze kuba ingemwe, akura ingemwe y’urunyanya (yitwa scion) akayizirika ku y’ikirayi (yitwa rootstock), maze aho kuzamuka hejuru uruti rw’ikirayi hakazamuka urw’urunyanya, mu gihe uruti rwo hasi ruba ari urw’ikirayi bityo mu butaka rukazaho ibirayi nk’ibisanzwe, mu gihe hejuru ku ruti rw’urunyanya hari kwera inyanya.

Ubu buryo bwo kubangurira bwitwa grafting mu rurimi rw’icyongereza kandi bumaze imyaka irenga amagana bukoreshwa ku bihingwa bitandukanye. Akenshi bukoreshwa mu rwego rwo kongerera ibihingwa ubunini, ubushobozi bwo guhangana n’indwara, ndetse no kongera umusaruro.

Wakwibaza uti bishoboka bite ko urunyanya rwakurira ku ruti rw’ikirayi? Impamvu nyamukuru ituma bishoboka yihishe mu miterere y’ibi bihingwa byombi ifitanye isano. Byombi bibarirwa mu itsinda ry’ibimera byitwa Solanaceae kimwe n’urusenda hamwe n’ibibiringanya. Urumva ko bisanzwe biziranye.

N’ubwo kubangurira atari ikintu gishya, igihingwa cya Pomato cyangwa Pomtato ntikizwi na benshi.

Guhuza ibi bihingwa byombi bishobora gufasha abahinzi gukura umusaruro utubutse mu butaka buto, kandi bigakemura ikibazo cyo kubura ubutaka bwo guhingamo cyinganje mu Rwanda.

Nanose byazamura ubukungu bw’abahinzi n’igihugu, dore ko ibi bihingwa byombi ari bimwe mu bikenerwa cyane mu gihugu no hanze y’acyo.

Pomato ni rumwe mu ngero z’ukuntu ubushakashatsi mu buhinzi bushobora gukemura ibibazo by’umusaruro n’ubwiyongere bw’abaturage ku Isi, bikomeje guteza inzara mu bihugu byinshi.

Birashoboka kubangurira ikirayi n'urunyanya byombi bikera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages