00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi ko hari ibihugu kumara ibiryo ku isahani bifatwa nk’ikizira

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 17 March 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Wari ubizi? Hari ibihugu kumara ibiryo ku isahani bibonwa nabi, mu gihe ibindi byo iyo usigaje babifata nk’igitutsi. Aha ahari ni ho Umunyarwanda yahereye agira ati ‘agahugu umuco akandi umuco’.

Ku Isi hari imico itandukanye igera hafi ku 4.000. Ikintu ufata nk’igisanzwe ugera mu kandi gace cyangwa se mu kindi gihugu ugasanga ari umuziro. Wakwemera ko no gusigaza ibiryo bifatwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco w’ahantu? Reka nkubwire ibihugu utazigera utekereza kumara ibiryo ku isahani nubisura, maze nyuma nkubwire aho ugomba kubimaraho ukanakomba isahani bibaye ngombwa.

Mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya nk’u Bushinwa n’u Buyapani iyo umaze ibiryo ku isahani babifata nk’aho udahaze. Ubwo rero baba bagomba gukomeza kukongera ibiryo kugeza igihe usigarije bike. Ibi ntibivuze ko ariko ugomba gukoramo rimwe ugahita urekera aho kurya. Uba ugomba gusigaza duke kugira ngo ugaragaze ko uhaze bityo niba uwakwakiriye nta bindi biryo byo kuguha afite ntakorwe n’isoni.

Mu bindi bihugu ho gusigaza ibiryo bifatwa nk’agasuzuguro no kwangiza. Urugero ni nko mu Buhinde hamwe no mu bihugu by’iburasirazuba byiganjemo abo mu idini ya Islam. Muri iyi mico ibyo kurya bibonwa nk’impano iturutse ku Mana kandi gusigaza ibiryo bibonwa nko kwangiza. Uba ugomba gusangira n’abandi kandi mukamara ibiryo mwaruye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages