Michael Phillips ukomoka muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, afite uburwayi buzwi nka micropenis, aho igitsina cye gipima santimetero 0,96 gusa iyo cyafashe umurego.
Ni ubuzima avuga ko bwamugoye kuva akiri muto, kuko yamaze imyaka myinshi afite ipfunwe, cyane ko iyo bigeze aho ingano y’igitsina cy’umugabo ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubugabo.
Uyu mugabo yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yibwiraga ko ari ikibazo cyo gutinda gukura, akumva ko igihe kizagera ibintu bigahinduka, ariko ntibyigeze biba. Yemeza ko byagize ingaruka no ku buzima bwe bw’urukundo, kuko yahisemo kumara imyaka myinshi adakundana, kugeza arengeje imyaka 20.
Phillips yavuze ko iki kibazo kitagarukira ku ipfunwe gusa, kuko no mu buzima busanzwe kimugora. Yatanze urugero avuga ko no kwihagarika bimugora. Hari n’amakuru avuga ko hari igihe yahoraga yambara impapuro z’isuku kugira ngo atiyanduza.
Yari aherutse gutangiza gahunda yo gukusanya amafaranga yo kumubaga, ariko aza kubuhagarika kubera gutinya ingaruka zishobora kuvuka ku kubagwa, zirimo gutakaza ubushobozi bwo kumva cyangwa ibibazo byo gufata umurego.
Nyuma yo kumva inkuru ye, Dr Robert Dorfman yamwemereye kumukorera ubwo buvuzi ku buntu, ubusanzwe bwishyurwa ibihumbi 20 by’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!