00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Vibrator’ yahoze ari igikoresho cy’ubuvuzi yahindutse icy’ishimishamubiri gute?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 27 August 2026 saa 02:35
Yasuwe :

Burya si buno, ibikoresho byakoreshwaga mu myaka yo hambere bishobora guhindurirwa imirimo icyari igikoresho cy’ubutabazi cyubahwa na buri wese, kigahinduka ikitavugwaho rumwe kimwe abantu batabohokerwa no kugaragaza.

Mu minsi ishize natangajwe no kumenya ko bya bikoresho abagore n’abakobwa bajya bakoresha muri ya gahunda bizwi nka ‘vibrator’ byahoze bifatwa nk’ibikoresho by’ubuvuzi.

Byose bitangirira mu Bwongereza mu mpera za 1800 zishyira mu 1900 ubwo abagore bagiraga umunaniro udashira, isereri, iseseme, umunabi, agahinda gakabije, kuribwa mu kiziba cy’inda, n’umutwe udakira, byavugwaga ko barwaye indwara ya ’hysteria’.

Abagabo babo baboherezaga kwa muganga kugira ngo bakorerwe ‘massage’ ku gice cyo hejuru gato y’imyanya myibarukiro kugira ngo bagere ku cyo bitaga ‘hysterical paroxysm’ cyangwa se kurangiza.

Abagore benshi bitabiriye ubwo buvuzi bakajya bajya kwivuza iki kibazo buri munsi. Ibyo byatumaga abaganga bakora ubutaruhuka ku buryo umunsi wajyaga kurangira ibiganza byabo bititira kubera kunanirwa.

Ibyo byatumye Dr Joseph Mortimer Granville avumbura ‘vibrator’ ya mbere yabayeho kugira ngo ijye ifasha mu kugorora imikaya.

Nanone hakomeje gukorwa ubushakashatsi bagera n’ubwo bavumbura ‘vibrator’ igendanwa kugira ngo ijye ifasha mu buvuzi.

Umwihariko ‘vibrator’ yari ifite, ni uko yashoboraga gufasha abagore kugera kuri ‘hysterical paroxysm’ bidasabye gukorerwa ‘massage’.

Mu ntangiriro za 1900 iki gikoresho cyari gisigaye gitunzwe n’abagore benshi kugira ngo bajye bacyifashisha mu gihe bafashwe na hysteria.

Uyu munsi iki gikoresho cyayobotswe n’abagore benshi mu kwinezeza mu buryo bw’ibitsina, aho imibare igaragaza ko abagore barenga 80% bakoresheje iki gikoresho kibafasha gushima ahabarya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages