00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Vibe coding’ yatoranyijwe nk’ijambo ry’umwaka

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 7 November 2025 saa 12:59
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Collins Dictionary bwatangaje ko ijambo ‘Vibe Coding’ ari ryo ryatorewe kuba ijambo ry’umwaka wa 2025, nyuma yo kugaragara ko ryakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva ryatangira gukoreshwa muri Gashyantare.

Vibe coding ni ijamo risobanura uburyo bushya bwo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga hifashishijwe ubwenge buhangano, aho umuntu ashobora kuvuga amagambo asanzwe, porogaramu ikabyumva, ikabihinduramo code, bigafasha umuntu gukora application atiriwe yandika ‘code’ nyirizina.

Iri jambo ryavumbuwe na Andrej Karpathy, uwahoze ari umuyobozi wa porogaramu z’ubwenge buhangano (AI) muri Tesla ndetse akaba umwe mu bashinze OpenAI.

Uyu mugabo yasobanuye ko ubwenge buhangano bushobora gufasha umuntu gukora porogaramu nshya ku buryo yibagirwa ko code ubwayo iriho, ibintu byerekana intambwe ikomeye iri guterwa mu gutuma ikoranabuhanga rifasha abantu koroherwa gukora ibintu bigoye.

Abahanga mu myandikire y’amagambo muri Collins bakurikirana uburyo amagambo akoreshwa binyuze mu bubiko bw’amagambo buzwi nka ‘Collins Corpus’, buri mwaka bakora urutonde rw’amagambo mashya n’amazina agezweho agaragaza uko ururimi rukomeje guhinduka, kandi ‘Vibe Coding’ ni ryo ryabonetse rikunzwe cyane.

Uretse iri jambo, urutonde rw’amagambo yagaragajwe n’iki gitabo rugaragaramo n’andi mashya amaze akoreshwa cyane arimo ‘Biohacking’, risobanura igikorwa cyo guhindura imikorere y’umubiri hagamijwe kunoza imibereho myiza, ndetse na ‘Clanker’, ijambo rikoreshwa mu buryo bwo kunenga mudasobwa.

Andi magambo yagaragaye arimo ‘Glaze’, rikoreshwa mu buryo bwo kunenga umuntu ushimagiza undi birenze urugero atari abikwiye, hamwe na ‘Aura Farming’, risobanura uburyo umuntu atuma agira isura ikurura abandi.

Umuyobozi mukuru wa Collins, Alex Beecroft, yavuze ko gutoranya ‘Vibe Coding’ nk’ijambo ry’umwaka ari ikimenyetso cy’uko ururimi rukomeje gukataza mu iterambere ry’ikoranabuhanga, aho uburyo ubuhanga bw’abantu n’ubwenge buhangano biri guhuzwa muri iki gihe.

Ijambo vibe coding ryatowe nk'iry'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages