Uwo mwana witwa Klieber Morán yavanywe mu bisigazwa by’inzu zasenyutse mu gace ka La Guaira, nk’uko byatangajwe na Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, wavuze ko ari “ikimenyetso cy’icyizere ku baturage.”
Abaganga bavuze ko Klieber yahise ajyanwa mu bitaro i Caracas, aho yari ameze neza nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.
Iyi mitingito ibiri ikomeye ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5 yibasiye Venezuela mu minsi ishize, imaze guhitana abantu 1.943, mu gihe abarenga 10.000 bakomeretse, abandi ibihumbi byinshi bakaba bataraboneka. Inyubako zigera kuri 58.870 nazo zarasenyutse cyangwa zangirika bikomeye.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu ibihumbi byinshi bakeneye ubufasha bwihutirwa bw’ibiribwa n’aho kuba kuko ibikorwaremezo byinshi byangiritse bikomeye cyane cyane mu gace ka La Guaira.
Raporo ya UNHCR igaragaza ko ibiribwa bike, kubura serivisi z’ibanze n’itumanaho ryacitse byongereye umwuka mubi mu baturage, bamwe bakaba baratangiye kurwanira ibiribwa.
Abatabazi bo mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Mexique n’ibindi, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse, mu gihe imiryango y’ababuze ababo ikomeje gutegereza amakuru y’ababo mu bibazo bikomeye by’iyi myuzure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!