00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Venezuela: Umwana yarusimbutse nyuma y’iminsi itandatu yaraheze mu nzu yasenywe n’umutingito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Umwana w’imyaka itatu yatabawe ari muzima nyuma y’iminsi itandatu ari munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenywe n’imitingito ibiri yibasiye Venezuela, nk’uko byemejwe n’itsinda ry’abatabazi ryo muri Jordanie.

Uwo mwana witwa Klieber Morán yavanywe mu bisigazwa by’inzu zasenyutse mu gace ka La Guaira, nk’uko byatangajwe na Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, wavuze ko ari “ikimenyetso cy’icyizere ku baturage.”

Abaganga bavuze ko Klieber yahise ajyanwa mu bitaro i Caracas, aho yari ameze neza nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Iyi mitingito ibiri ikomeye ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5 yibasiye Venezuela mu minsi ishize, imaze guhitana abantu 1.943, mu gihe abarenga 10.000 bakomeretse, abandi ibihumbi byinshi bakaba bataraboneka. Inyubako zigera kuri 58.870 nazo zarasenyutse cyangwa zangirika bikomeye.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu ibihumbi byinshi bakeneye ubufasha bwihutirwa bw’ibiribwa n’aho kuba kuko ibikorwaremezo byinshi byangiritse bikomeye cyane cyane mu gace ka La Guaira.

Raporo ya UNHCR igaragaza ko ibiribwa bike, kubura serivisi z’ibanze n’itumanaho ryacitse byongereye umwuka mubi mu baturage, bamwe bakaba baratangiye kurwanira ibiribwa.

Abatabazi bo mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Mexique n’ibindi, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse, mu gihe imiryango y’ababuze ababo ikomeje gutegereza amakuru y’ababo mu bibazo bikomeye by’iyi myuzure.

Uyu mwana w’imyaka itatu yabonetse nyuma y’iminsi itandatu yaraheze munsi y’inzu yasenywe n’umutingito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages