00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwabyaranye na Elon Musk yareze X ye yakoreshejwe imwambika ubusa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 January 2026 saa 08:39
Yasuwe :

Ashley St Clair wigeze gukundana na Elon Musk bakanabyarana umwana, yareze urubuga rw’uyu mugabo rwa X na sosiyete xAI ifite ubwenge buhangano bwifashishijwe mu gukora amafoto amwambika ubusa.

Uyu mugore yatanze ikirego ku wa 15 Mutarama 2026, avuga ko uru rubuga hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ry’uru rubaga, Grok, mu gukora amafoto yambaye ubusa.

St Clair mu kirego cye avuga ko abantu bafashe amwe mu mafoto ye akiri umwana kuko bakoresheje amafoto yifotoje afite imyaka 14, basaba Grok gutanga ayo mafoto yakuyeho imyenda yari yambaye, nayo ibikora nk’uko yari ibisabwe.

Umwunganizi mu mategeko wa St Clair, Carrie Goldberg, yabwiye BBC ko bareze kugira ngo bakumire ko iyi AI yaba igikoresho cy’ifashishwa mu guhohotera abantu.

Ati “ Turashaka ko Grok yirengera ibyo yakoze ndetse hagashyirwaho amabwiriza ari mu nyungu za rubanda hagamijwe kwirinda ko AI yaba igikoresho cy’ihohoterwa.”

Ibi bibaye mu gihe uru rubaga rumaze iminsi rugarukwaho n’abanta batandukanye ku bwo abantu bakomeje kurukoresha mu kwambura abantu ubusa.

Urwego rushinzwe itumanaho mu Bwongereza, Ofcom, ruherutse gutangiza iperereza ku mikorere y’uru rubuga, rugaragaza ko niruramuka rusanze hari ibyo rutubahiriza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ruzacibwa amande angana na 10% by’amafaranga yose rwinjiza.

Ashley St Clair wabyaranye na Elon Musk, yareze urubuga rw'uyu mugabo, X, rwamwambitse ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages