Kube usanzwe avuga amakuru ajyanye n’umutekano muri Minisiteri y’Ingabo za Amerika, yarogowe ubwo yavugaga amakuru ajyanye n’ibitero Turikiya imaze iminsi igaba kuri Syria.
Mu buryo butangaje, umwana we w’umuhungu w’imyaka ine yaje imbonankubone akubita mama we agashyi ku bitugu.
Nyina yaratunguwe, maze aseka agira ati “Mumbabarire, abana banjye bari hano kuri televiziyo imbonankubone.”
Mu gihe yasunikaga umuhungu we ngo ave mu nzira y’ibyuma bifata amashusho, abari ku buhanga bw’ibyuma bahise bashyiraho ikarita ya Syria na Turikiya.
Bukeye bwaho, ayo mashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga. Amanda Macias, umunyamakuru wa Televiziyo CNBC na we ukora ku bijyanye n’umutekano yashimye mugenzi we Kube, avuga ko ibyamubayeho bigaragaza ko ari umubyeyi ukora cyane.
Ibyabaye kuri Kube byibutsa ibyabaye mu 2017, ubwo umwarimu umwe yari mu kiganiro kuri BBC bavuga ku bijyanye na Koreya y’Epfo, abana be babiri bakamurogoya.



















TANGA IGITEKEREZO