00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umupolisi akurikiranyweho gufunga abana barimo uw’imyaka itandatu

Yanditswe na Baryaherezahe Léonce
Kuya 26 September 2019 saa 05:09
Yasuwe :

Mu mujyi wa Orlando ho muri Leta ya Florida,umupolisi yabaye ahagaritswe mu kazi ngo hakorwe iperereza ku cyaha akurikiranyweho cyo gufunga abana babiri barimo uw’imyaka 6 n’undi w’imyaka 8.

Uyu mupolisi ukurikiranyweho n’inzego z’iperereza kwambika amapingu umwana w’imyaka 6 amuziza kwiyenza ku ishuri, yanenzwe n’ishami ry’igipolisi cyo muri Orlando kuko ngo bitemewe gufunga umwana utarageza imyaka 12 utabiherewe ububasha.

Icyaha bivugwa ko cyakozwe n’uyu mupolisi wari ushinzwe umutekano mu kigo cy’ishuri cya Lucious and Emma Nixon Academy Elementary school giherereye muri leta ya Florida.

Nyina w’aba bana witwa Meralyn Kirkland avuga ko yahamagawe n’umwe mu bayobozi amubwira ko umukobwa we yakubise umwe mu bakozi b’iki kigo umugeri none bakaba bamujyanye kuri gereza y’abana.

Kirkland avuga ko yagerageje gusobanurira uyu mupolisi ko mu buzima busanzwe uyu mwana w’imyaka 6 yari afite ikibazo cy’indwara z’ubuhumekero bityo ko bamurekura akitabwaho ariko ngo ntiyabyitaho.

Dr Victor Forari umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’imitekerereze y’abana,ingimbi n’abangavu mu bitaro byitwa Nortwell Health’s Zucker Hillside, yavuze ko gufunga no kwambika amapingu umwana nk’uyu ari ukumuhungabanya.

Umupolisi wafunze abo bana azafatirwa umwanzuro hashingiwe ku bizava mu iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages