Johnny Lee Peoples n’umugore we Cathy Darlene Eaton Peoples, bo muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru bari bamaranye imyaka 50 babana. Bahitanywe na Coronavirus nyuma y’ukwezi bajyanywe mu bitaro bya Novant Health Rowan.
Abo bashakanye, kubera uburyo bari bakundanye abaganga babashyize ahantu hamwe kugira ngo bakomeze kujya barebana, nkuko 7 sur 7 yabitangaje.
Ibyatangaje abaganga, ni uburyo bapfuye mu gihe cyegeranye kandi bagapfa bafatanye ibiganza.
Umuhungu wabo Shane Peoples yagize ati “Bari bafatanye ibiganza, abaforomokazi babitagaho bari babakikije , umwe yarapfuye hashize iminota ine n’undi arapfa.”
Shane Peoples yavuze ko se yahoze mu gisirikare cya Amerika ndetse aza gukorana n’urwego rw’amagereza muri Carolina y’Amajyaruguru. Nyina Cathy we yahoze ari umwarimu ndetse ngo yanakoze muri laboratwari.
Johnny Lee Peoples n’umugore we Cathy Darlene Eaton Peoples babyaranye abahungu babiri n’umukobwa umwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!