00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Sena yemeje Minisitiri w’Ubutabera wahoze yunganira Trump mu mategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 12:52
Yasuwe :

Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje Todd Blanche wabaye umunyamategeko wihariye wa Trump, ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera.

Abasenateri b’Aba-Republicain Susan Collins na Lisa Murkowski bifatanije n’Abademokarate barwanya iki cyemezo ariko birangira Todd Blanche yemejwe.

Nyuma yo kwemezwa, Todd Blanche agiye kuba umuyobozi mukuru w’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gihugu kiyobowe na Trump wahoze ari umukiliya we.

Kuva Trump yasubira ku butegetsi, Blanche yagize uruhare mu guhindura imikorere y’Ishami ry’Ubutabera kugira ngo rijyane na gahunda za Perezida Trump.

Mbere yo kwinjira muri Guverinoma, Blanche yari umushinjacyaha wa Leta imyaka myinshi, nyuma ajya gukora mu bigo by’abanyamategeko byigenga. Mu 2023, yahagaritse imirimo ye mu kigo cy’abamategeko cy’i New York kugira ajya kunganira Trump mu gihe yari mu manza zitandukanye.
Blanche yahise aba umwe mu banyamategeko bakomeye ba Trump, amufasha mu manza eshatu zo ku rwego rwa Leta.

Umusenateri Lisa Murkowski, warwanyije kandidatire ye, yavuze ko Amerika ikeneye Minisitiri w’Ubutabera uzashobora kugenzura ibikorwa bibi bya Guverinoma iri ku butegetsi.
Ati “Igihugu gikeneye Minisitiri w’Ubutabera uzagenzura ibikorwa by’iyi Guverinoma. Nizeye ko Blanche ashobora kubigeraho naramuka yemejwe, ariko nta cyizere mfite ko bizaba.”

Blanche yavuze ko azakomeza gushyira imbere gahunda za Guverinoma zirimo gukaza amategeko ku bimukira no kurwanya uburiganya muri gahunda za Leta.

Todd Blanche wabaye umwunganizi wa Trump yemejwe nka Minisitiri w'Ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages