00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwo mu Budage rwemeje ko isaha za Apple zitabungabunga ibidukikije

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 26 August 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Amasaha y’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Apple, yabujijwe kongera kwamamazwa mu Budage avuga ko arengera ibidukikije, nyuma y’uko urukiko rwemeje ko ari ikinyoma.

Ni umwanzuro wemejwe n’urukiko ku wa 26 Kanama 2025, rwemeza ko kwamamaza aya masaha bavuga ko arengera ibidukikije ari ibinyoma.

Uru rukiko rwemeje uyu mwanzuro rushingiye ku bimenyetso byatanzwe na Apple byemeza ko yasohoye amasa ya mbere arengera ibidukikije.

Bumwe mu buryo busigaye bukoreshwa mu kurengera ibidukikije ni ugupima ingano y’imyuka ihumanya ikirere iri mu bicuruzwa by’uruganda, rugategekwa gutera ibiti bizafata imyuka ingana n’iyo ibicuruzwa byarwo bisohora.

Apple na yo yakoresheje ubu buryo, ikodesha ubutaka muri Paraguay mu gihe cy’imyaka itanu, iteramo ibiti.

Urukiko rwavuze ko nta cyemeza ko iryo shyamba rizakomeza kubaho kuko riteye ku butaka bwatijwe by’igihe gito, ndetse ko ibiti biriteyemo ari ubwoko bumwe kandi bukenera amazi menshi bushobora gutuma ubutaka bwuma.

Ruti “Nta cyemeza ko ahazaza uyu mushinga w’ishyamba uzakomeza.”

Apple ntiyatangaje niba izajurira, icyakora muri Kamena 2025, ubwo uru rubanza rwatangiraga yavuze ko imanza nk’izi zizatuma ibigo bitinya gukora imishinga nk ‘iyo yo kurengera ibidukikije.

Urukiko rwo mu Budage rwemeje ko amasaha ya Apple atarengera ibidukikije nk'uko bayamamaza bavuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages