Amakuru dukesha New York Post, avuga ko ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, ari bwo iyi ndege yageze ku kibuga cy’indege cy’i Miami muri Leta ya Florida.
Nk’uko bisanzwe, yakorewe isuzuma, ababishinzwe basanga ifite umwenge watobowe n’isasu ku ibaba ry’ibiryo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe iyi ndege yarasiwe, gusa nta ngaruka byagize ku rugendo rwayo, cyangwa ngo hagire umugenzi ukomereka.
Ubuyobozi bwa American Airlines bwavuze ko “iyi ndege yahise ikurwa mu kazi kugira ngo hakorwe irindi genzura ryimbitse. Tuzakorana bya hafi n’abayobozi bose bireba kugira ngo iki kibazo gikorweho iperereza.”
Ibi byabaye nyuma y’uko iyi ndege ku Cyumweru yari yiriwe ku kibuga cy’indege cya Jose Maria Cordova International Airport, muri Colombia.
Kugeza ubu hahise hatangira ibikorwa byo kuyisana biri kubera kuri Dallas-Fort Worth International Airport.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!