00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubura rutwikiriye Antarctica rwatangiye gushonga

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 August 2025 saa 01:38
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa Kaminuza yo muri Australia bwagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere ikomeje kwiyongera, iri gutuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera ku buryo urubura rutwikiriye umugabane w’Antarctica rwatangiye gushonga.

Ni ubushakashatsi bwashyizwe ku kinyamakuru cya ‘Nature’ ku wa 21 Kanama 2025, bugaragaza ko igice cy’uburengerazuba (West Antarctic Ice sheet) kiri gushonga ku muvuduko udasanzwe ugereranyije no mu myaka yashize.

Dr Petra Heil wari uyoboye ubu bushakashatsi yavuze ko urubura rwashonze mu myaka 10 ishize rungana n’urwashonze mu myaka 46 yabanjirije iyo icumi, bigaragaza ko umuvuduko uri hejuru cyane.

Yagize ati “Mu myaka 10 ishize Antarctic yabuze urubura rungana n’urwo yabuze mu myaka 46 yabanje.”

Antarctica ni umugabane uri mu Majyepfo y’Isi (South pole), ufite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 14.

98% by’uyu mugabane bitwikiriwe n’urubura rufite uburebure buri hagati ya kilometero ebyiri n’eshanu.

Ni wo mugabane udatuwe kubera ubukonje buba buwubaho bushobora kugera kuri -89℃.

Ku Isi ahantu hatuwe n’abantu hakonja cyane ni mu gace ka Oymyakon ko mu Burusiya, gashobora kugira ibipimo birenga -67℃, bivuze ko Antarctica igira ubukonje bungana 21.5°C ugereranyije na Oymyakon.

West Antarctic Ice sheet, yonyine ishonze igashiraho byazamura metero zirenga eshanu ku mazi y’inyanja, ziyikikishije zirimo iya Pacifique, iy’u Buhinde, Atlantic n’izindi.

Iri zamuka ryatuma inkombe nyinshi ndetse n’imigi ikikije izo nyanja irimo Hull, Skegness, Middlesbrough, n’indi yo mu Bwongereza birengerwa n’amazi, n’ibindi bice byo mu Burayi birimo umujyi wa Venice na Montpellier.

Imijyi yo muri Amerika irimo New Orleans, Galveston, na Everglades na yo ntiyasigara, ndetse byatuma abaturage benshi bakurwa mu byabo.

Ubu bushakashatsi bugaraza ko atari abantu gusa gushonga k’uru rubura byagiraho ingaruka, kuko n’inyoni zizwi ku izina rya ‘penguins’ byazagera mu 2100 zarazimiye, kuko izi nyoni zikenera urubura rukomeye n’ubukonje bwinshi kugira ngo zirere imishwi yazo.

Professor Nerilie Abram, uri mu bari bayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko kwirinda ibyago bishobora gutezwa n’uru rubura ari ukugabanya imyuka ihumanya ikirere, ndetse no gukora ibishoboka ngo ibipimo by’ubushyuye bitazamuka ku rugero rurenze 1,5℃ ku Isi.

Ati “Guverinoma, ibigo by’ishoramari n’ibindi bikeneye gutangira gutekereza ku mpinduka ziri kubera muri Antarctica, mbere y’uko bafata ibyemezo ku buryo bushya bagiye gukoresha bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.”

Urubura rutwikiriye umugabane wa Antarctica rwatangiye gushonga, abashakashatsi bahamagariye inzego bireba gukaza ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages