00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana ashobora kuvuka atwite impanga ye

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 4 June 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Kang Mengru, Umushinwakazi w’umwe w’amavuko yarapimwe asanga yaravutse atwite impanga ye mu 2009.
Amakuru dukesha urubuga DirectCD, avuga ko ubwo ababyeyi ba Mengru bari bahangayikishijwe n’ukwiyongera umunsi ku munsi kw’inda ye bafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga, bamupinye basanga atwite.
Uyu mwana ariko kuko bitari gushoboka ko abyara uwo mwana atwite, yarabazwe abaganga bamumukuramo akomeza kurerwa n’ababyeyi be.
Nubwo uyu mwana yari atwite, iyi nda ngo si we wayitewe ahubwo (…)

Kang Mengru, Umushinwakazi w’umwe w’amavuko yarapimwe asanga yaravutse atwite impanga ye mu 2009.

Amakuru dukesha urubuga DirectCD, avuga ko ubwo ababyeyi ba Mengru bari bahangayikishijwe n’ukwiyongera umunsi ku munsi kw’inda ye bafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga, bamupinye basanga atwite.

Uyu mwana ariko kuko bitari gushoboka ko abyara uwo mwana atwite, yarabazwe abaganga bamumukuramo akomeza kurerwa n’ababyeyi be.

Nubwo uyu mwana yari atwite, iyi nda ngo si we wayitewe ahubwo yatewe nyina ubwo yasamaga iyo yavutsemo Kan Mengru.

Uwo mubyeyi wagombaga kubyara impanga ntibyashobotse, kuko umwana w’undi yabuze umwanya wo gukuriramo mu nda ya nyina, yihugika muri mushiki we Kang Mengru.

Nk’uko wikipedia ibigaragaza, ubushakashatsi buvuga ko uko kunanirwa kwirema neza k’umwana mu nda ya nyina kugeza aho umwe yinjira mu w’undi akavuka amutwite
bigaragara ku mwana 1 ku 500 000 b’abana bavutse. Ibyo bintu bidasanzwe byitwa "fœtus in fœtu" cyangwa "fetus in fetu" mu ndimi z’amahanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages