Umwamikazi yasubitse ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko kuko yumvaga ko byaba bitaboneye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Byitezwe ko ibwami bazizihiza isabukuru y’imyaka 94 y’umwamikazi Elizabeth ku wa 21 Mata binyuze ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Ibintu byose bijyanye n’umuryango w’ibwami birimo ibiganiro kuri telefoni mu buryo bw’amajwi n’amashusho umwamikazi azagirana n’umuryango we, byose bizagirwa ibanga.
Imyiyereko ya gisirikare iba muri Kamena mu kwizihiza isabukuru y’umwamikazi nayo yahagaritswe. Ni umuhango watangijwe n’umwami George II mu 1748.
Muri uyu muhango, Umwamikazi usanzwe ari n’Umukuru w’Ingabo z’Ubwami bw’u Bwongereza agira umwanya wo kugenzura ingabo ze mu karasisi.
Umwaka ushize, amafarashi 200, abacuranzi 400 n’abasirikare 1400 nibo bitabiriye ako karasisi.



















TANGA IGITEKEREZO