Saa Munani n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, ni bwo uyu mubyeyi w’umwana umwe yahuye n’ingorane ata inoti ya 500 muri ruhurura bituma amara umwanya ari gusaba ubufasha abahisi n’abagenzi.
Ababonye Niyonsenga akimara guta ayo amafaranga bemeza ko yamaze isaha imwe ameze nk’uwataye umutwe.
Niyonsenga we yabwiye IGIHE ko yababajwe cyane n’uburyo yataye ayo mafaranga bitewe n’uko yayabonye bimuruhije.
Yagize ati “ None se koko uretse aba bantu bari kunshinyagurira ngo nihangane sininjire muri iyi ruhurura ngo amafaranga 500 ni make, urabona ari urukundo bamfitiye? Ese ko nta n’umwe noneho uri kuyampa? Njye ndajyamo ikiba kibe ariko nyazane.”
Icyababaje benshi mu bari aho ni uburyo uyu mubyeyi acyinjira muri iyo ruhurura yasanzemo mayibobo zimukubita amakofi ariruka, bikaba bikekwa ko zaba ari zo zatoye ayo mafaranga.



















TANGA IGITEKEREZO