Ibirori byo kurahira kwa Museveni byabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, ahazwi nka Kololo Independence Grounds i Kampala. Byitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye, ndetse n’abanyepolitike baba ab’imbere mu gihugu no hanze.
Anitha Among uyoboye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yaserutse yambaye ikanzu y’umuhondo n’ikote ryayo, byakozwe n’inzu y’imideli ya Oscar de la Renta yo muri Dominican Republic.
Ikote ryonyine ry’iyi kanzu rigura 7.662.800 Frw, mu gihe ikanzu igura 9.966.300 Frw. Byose hamwe ni 17.629.100 Frw.
Uyu mugore ni umwe mu banyepolitike bo muri Uganda batunze amafaranga menshi, by’umwahariko badasiba kugaragaza ko bakunda ibintu by’agaciro birimo inzu n’imodoka.
Mu minsi ishize yateje impaka muri iki gihugu ubwo hasohokaga amakuru avuga ko yaguze imodoka ya Rolls Royce Cullinan y’ibihumbi 400$.
Ni amakuru Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize icyo avugaho, ashimangira ko nawe cyangwa se, Perezida Museveni nta n’umwe uragenda mu modoka nk’iyi.
Anita Among akomeje kuvugisha benshi mu gihe hategerejwe kumenyekana niba azongera kugirirwa icyizere ngo ayobore Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!