00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvandimwe wa Netanyahu wiciwe muri Uganda yashyiriweho ikibumbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2026 saa 06:58
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, yafunguye ku mugaragaro ikibumbano kigamije kwibuka Lieutenant Colonel Yonatan “Yoni” Netanyahu ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe cyahoze gikoreshwa. Uru rwibutso rwashyizweho nk’ikimenyetso cyo kwibuka ubufatanye mu by’umutekano, icyizere hagati y’ibihugu ndetse no kongera kubaka umubano wa dipolomasi hagati ya Uganda na Israel.

Yoni Netanyahu, wari umusirikare mukuru mu ngabo za Israel, yapfiriye ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu gikorwa cyo gutabara abantu bari bafashwe bugwate mu 1976. Ni mukuru wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Gen Kainerugaba yavuze ko ari ibyishimo kuba yitabiriye uyu muhango wo kubaha umuyobozi w’ingabo za Israel wagaragaje ubutwari mu gikorwa cyo gutabara abantu.

Gen Muhoozi yavuze ko uru rwibutso atari ikimenyetso cyo kwibuka ibyabaye gusa, ahubwo ko rugaragaza indangagaciro rusange zo gutabara ubuzima.

Yagize ati “Inzibutso si amabuye n’umuringa. Zibika amateka, zigatanga amasomo kandi zigatera ibisekuruza bizaza imbaraga. Ni yo mpamvu uru rwibutso rufite igisobanuro kirenze kwibuka umuntu umwe wagaragaje ubutwari.”
Gen Kainerugaba kandi yibukije abaturage basanzwe bapfuye muri icyo gitero cya Entebbe, avuga ko na bo bagomba guhora bibukwa.

Ati “Mu gihe turi hano, twibuka kandi mu cyubahiro abantu b’inzirakarengane bari bafashwe bugwate bagatakaza ubuzima muri ibyo bihe bibabaje. Kubibuka ni igice cy’ingenzi cy’aya mateka akomeye.”

Yavuze ko Uganda yateye imbere ikaba igihugu kigendera ku mategeko n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, ndetse gishishikajwe no gukorana n’amahanga mu mahoro.

Yoni Netanyahu ni umwe mu basirikare bageze muri Uganda batabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe byayobeje indege ya Air France yo mu bwoko bwa Airbus A300B4-203 yari yahagurutse i Tel Aviv yerekeza i Athens mu Bugeriki aho yagombaga gufata abandi bagenzi, ubundi igakomeza yerekeza i Paris mu Bufaransa. Mu bagenzi 248 bari bayirimo, 94 bari abanya-Israel.

Mu bagenzi binjiriye i Athens harimo ibyihebe bine, bibiri byo mu mutwe wiyitaga uwa rubanda uharanira kubohora Palestine ariko warwaniraga hanze y’igihugu (PFLP-EO), ibindi bibiri byari Abadage Wilfried Böse na Brigitte Kuhlmann, bo mu mutwe w’iterabwoba German Revolutionary Cells.

Iyi ndege yabanje kuyoberezwa i Benghazi ihamara amasaha arindwi, nyuma ijyanwa Entebbe ndetse ibyihe bine byari biyirimo byiyongeraho ibindi bine byari mu ngabo za Uganda ku bwa Idi Amin.

Ku wa 3 Nyakanga 1976 ingabo za Israel zageze Entebbe ziyoberanyije ndetse imirwano yabaye ku munsi wakurikiyeho isiga abari bashimuswe batabawe.

Yoni Netanyahu yubakiwe ikibumbano ku Kibuga cy'Indege cya Entebbe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages