00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuturage yateguye ubusabane bwo kwishimira ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryavuguruwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 March 2017 saa 07:17
Yasuwe :

Dusengimana Paul wamenyekanye akunda guhamagara kuri Radiyo Rwanda ku izina rya ‘Paul w’i Mushubi’, yateguye ubusabane bw’abaturage basangira ikigage, bishimira ko Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryavuguruwe.

Uyu muturage wo murenge wa Mushubi, Akarere ka Nyamagabe, yaje mu ba mbere bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko iyari ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa, Perezida Paul Kagame akazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri 2017, arangije manda ebyiri yemererwaga.

Ubu busabe bwe bwaje gukurikirwa n’ubw’imbaga y’abaturage bagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko, ko bagikeneye kuyoborwa na Perezida Kagame, agakomeza inzira y’iterambere abagezaho.

Kuri uyu wa Kane, taliki ya 9 Werurwe 2017, abatuye mu mudugudu wa Mushubi Dusengimana avukamo, bishimiye ku nshuro ya kabiri ko ubusabe bwabo bwahawe agaciro, ingingo batifuzaga ikavugururwa. Byongeye bakaba bagenda basatira igihe cy’amatora.

Yagize ati “Buri mwaka turicara tugasangira tukishimira igikorwa twakoze, kuko ibaruwa maze kuyandika tariki ya 9 Werurwe 2015, nkayigeza no mu Nteko, yarakiriwe … Ibyo twasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko barabidukoreye, taliki ya 18 Ukuboza 2016 twitorera Referandumu, none ubu twibukiranyaga ko ejobundi mu kwa Munani tuzitabira amatora neza.”

Ubusabane bwaranzwe no gusangira icyo kunywa
Dusengimana Paul (uhagaze) aganiriza abaturage yatumiye mu busabane
Bwari ubusane burimo n'icyo kurya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages