Umugabo w’Umutaliyani witwa Romeo Artemio Lori yafunzwe na Polisi yo muri iki gihugu nyuma y’aho abaturanyi batabaje bavuga ko badasinzira kubera umugore we urara avuza induru y’ibyishimo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.
The Mirror ivuga ko Romeo yahawe igihano cyo gufungwa amezi atandatu nyuma y’uko abaturanyi be 12 bagejeje ibirego kuri Polisi kubera ko umugore we asakuza cyane mu ijoro ijoro bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugabo w’imyaka 42 yabwiye umucamanza ko yahawe igihano kubera ‘azi kuryoshya imibonano mpuzabitsina’.
Abaturanyi bavuga ko Romeo yabateye ubwoba kubera uburyo akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we kandi ngo abatuye mu gace ka Vigodarzere muri Padua birababangamira kuko urusaku rumara isaha yose.
Romeo atangaza ko azajuririra igihano yahawe nyuma y’aho umucamanza avuze ko ibirego by’abaturanyi bifite ishingiro.


















TANGA IGITEKEREZO