00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore yahamijwe gusambanyiriza ku gahato umusaza hanze y’urusengero i Londres

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 10:25
Yasuwe :

Urukiko rwa Harrow Crown Court mu Bwongereza rwahamije Bruke Desalagne w’imyaka 33, ukomoka muri Eritrea, icyaha cyo gusambanya ku gahato umusaza hanze y’urusengero rwa St John’s Church i Harrow, mu Majyaruguru ya Londres.

Desalagne yashinjwe gukura uwo musaza wari wasinze cyane ku ntebe, akamujyana ahantu hari ibyatsi inyuma y’icyapa cy’urusengero, agamije guhisha ibikorrwa bigayitse yakoraga. Icyo gikorwa cyamaze iminota igera kuri 20, mu gihe imodoka n’abantu banyuraga hafi aho batamenye ibirimo kuba.

Umugore wari hafi aho yabonye bimwe mu byabaga ari mu idirishya ry’inzu ye, ahita ahamagara Polisi. Yanafashe amashusho na telefoni ye, nyuma ayashyikiriza abapolisi.

Amashusho ya CCTV na yo yeretswe inteko y’abacamanza, agaragaza Desalagne ajyana uwo musaza ahari ibyatsi.

Umushinjacyaha Simon Shannon yagize ati “Murabona uregwa akura uwahohotewe wari wasinze cyane ku ntebe yari yicayeho, akamujyana ahari ibyatsi.”

Desalagne yabanje kubwira abashinzwe iperereza ko yari ari gufasha uwo musaza wari wasinze. Icyakora, amaze kwerekwa amashusho ya CCTV, yahagaritse ikiganiro n’abashinzwe iperereza, avugana n’umunyamategeko we maze yanga kugira ikindi avuga.

Inteko y’abacamanza yamuhamije icyaha nyuma y’amasaha arenga abiri gusa iri mu mwiherero. Biteganyijwe ko igihano cye kizatangazwa mu mpera z’umwaka

Umupolisi Luke Revill wo muri Metropolitan Police yagize ati “Bruke Desalagne ni umunyabyaha uteje akaga wibasiye umusaza utashoboraga kwirwanaho kandi wari ufite intege nke.”

Yongeyeho ko kuba abaturage barahise batabaza Polisi byatumye Desalagne afatirwa mu cyuho, ahita afungwa mu gihe yari ategereje urubanza.

Umusore yahamijwe icyaha cyo gusambanya umusaza ku gahato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages