00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore w’imyaka 18 yatorewe kuba Meya w’umujyi muri Amerika

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 8 Ukuboza 2022 saa 04:11
Yasuwe :

Jaylen Smith w’imyaka 18 yatorewe kuba Meya w’umujyi wa Earle muri Leta ya Arkansas, muri leta zunze ubumwe Amerika

Uyu musore w’umwirabura yatorewe kuba Meya nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganiye uyu mwanya Nemi Matthews Sr, ku majwi 239 kuri 185.

Jaylen Smith yarangije amashuri ye y’isumbuye uyu mwaka muri Gicurasi, aho yari perezida w’abanyeshuri ndetse yari n’umuyobozi mu matsinda (clubs) atandukanye ku ishuri.

Uyu musore agiye kuyobora umujyi utuwemo abaturange bagera mu bihumbi 18. Mu mishinga ye azashyira ingufu mu mutekano w’umujyi wa Earle azaba abereye Meya, gusana ibyangiritse n’ibindi.

Jaylen abaye Meya wa kabiri muto ku myaka ye 18 uyoboye, nyuma ya Michael Sessions wabaye Meya w’umujyi wa Hillsdale muri 2009.

Jaylen Smith w’imyaka 18 yatorewe kuba Meya w’umujyi wa Earle muri Leta ya Arkansas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .