Uyu mugore w’imyaka 56, yatangaje ko yakoze ibyo bitewe n’ubwoba yagize nyuma yo kumva ko agiye kongererwa umwuka.
Uyu mogore ngo yagiye kwivuza maze abaganga basanga igipimo cy’umwuka we kiri hasi maze bahitamo kubanza kumwongerera umwuka mbere yo kumuha indi miti, ari nabwo yahitaga arakara atangira kubakubita karahava.
Metro itangaza ko mu bantu bakubiswe n’uyu mugore harimo umujyanama ku bitaro bya Wythenshawe byo mu Mujyi wa Manchester yakubise umugeri mu nda, umuganga yakubise mu maso n’umukozi w’isuku ku bitaro yasunikiye ku gikoresho cyo muri ibyo bitaro.
Abashinzwe umutekano muri ibyo bitaro bahise batabara bwangu bahosha izo mvururu mbere y’uko polisi ihagera.
Umwe mu baganga bakubiswe n’uwo murwayi, yavuze ko atari yiteze gukubitirwa n’umurwayi mu kazi, yemeza ko ari ibintu bibabaje kuri we no kuri bagenzi be bakubiswe n’uwo mugore.
Uyu mugore wajyanywe mu rukiko rwo mu Mujyi wa Manchester, yemeye ibyo yakoze avuga ko yabitewe n’ubwoba yagize bw’uko yari agiye kongerwa umwuka.
Uyu mugore yabwiwe ko ashobora gufungwa amezi atandatu.Yategetswe gutanga ama pound 100 y’impozamarira kuri uwo mukozi w’isuku n’andi 50 kuri buri muganga yakubise.



















TANGA IGITEKEREZO