Uyu mupasiteri witwa Ayebare Felix akorera muri iryo torero riherereye muri Paruwasi ya Bwanga, mu Gace ka Nyarushanje.
Polisi yavuze ko ibi byabaye ku wa 30 Kanama 2026, ahagana saa munani z’amanywa, ubwo abayobozi b’itorero bari mu gikorwa cyo kubara amafaranga y’amaturo.
Ayebare akurikiranyweho gukubita Joan Byomuhangi w’imyaka 34, utuye i Kyarusongyera kandi akaba ari umunyamabanga w’iryo torero.
Polisi ivuga ko uwo mupasiteri yafashe amafaranga yari mu gasanduku mbere y’uko abarwa. Byomuhangi ngo yagerageje kumubuza, maze Ayebare aramufata, aramukubita, amushinja kumubuza gukoresha amafaranga y’itorero uko ashaka.
Akekwaho kandi gufata telefoni ya Byomuhangi akayikubita hasi, ikangirika imbere n’inyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, SP Nelson Tumushime, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukorera mu murongo w’amategeko.
Yagize ati “Tuributsa abayobozi b’amadini bose ko bagomba gukorera ku mategeko. Ubwisanzure mu by’imyemerere ntibutanga uburenganzira bwo gukubita abantu, gukora uburiganya cyangwa kubambura.”
Yakomeje avuga ko umupasiteri wese uzafatwa akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi azatabwa muri yombi, agashyikirizwa ubutabera hakurikijwe amategeko ya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!