00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarusaku wa mbere ku Isi ni uwo muri Australie

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 June 2026 saa 12:40
Yasuwe :

Umugabo wo muri Australie witwa Joseph McGrail-Bateup yanditse amateka nyuma yo kwemezwa na Guinness World Records nk’umuntu wasakuje kurusha abandi ku Isi.

Uyu mugabo w’imyaka 58 utuye i Canberra, mu Murwa Mukuru wa Australie, yashoboye gusakuza ku rwego rungana na décibel 122,4, urusaku rujya kungana n’urw’indege iri guhaguruka.

McGrail-Bateup, usanzwe akora akazi ko gusukura ibyuma bitanga ubukonje n’ubushyuhe mu nyubako, afite n’indi nshingano y’icyubahiro yo kuba umumotsi (town crier), umuntu utangaza ubutumwa mu ijwi riranguruye mu birori cyangwa ibikorwa by’abaturage. Muri ako kazi, azwi ku izina rya Lord Joseph.

Guinness World Records yemeje ko uyu mugabo yaciye agahigo nyuma yo kuvuga ijambo rimwe gusa, “now”, ariko arivuga mu ijwi riranguruye cyane kandi rifite ingufu. Yaciye agahigo kari gafitwe na Annalisa Flanagan, umwarimu wo muri Ireland y’Amajyaruguru, wari warasakuje ku rwego rwa décibel 121,7 mu 1994 ubwo yavugaga ijambo “quiet.”

Urusaku rwa décibel 122,4 ruri mu rwego rw’urusaku rw’imashini ikata ibiti, indege iri guhaguruka cyangwa imodoka y’imbangukiragutabara ivugira hafi y’umuntu.

Iri jwi rye ryapimwe ku wa 2 Gicurasi 2026 muri studio ya radiyo i Canberra, hari inzobere mu by’amajwi n’abatangabuhamya. Nubwo yishimiye aka gahigo, yavuze ko nihagira undi umurusha, bizamushimisha kuko “uduhigo tuberaho gucibwa.”

Nta wundi muntu ku Isi ufite ijwi riranguruye nka Joseph McGrail-Bateup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages