00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru yasinziririye kuri televiziyo ari kuvuga amakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 04:28
Yasuwe :

Umunyamakuru wa televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dominique Dillon, akomeje guhabwa urw’amenyo nyuma yo gusinziririra kuri televiyo mu gihe yavugaga amakuru.

Ibi byabaye mu mpera za Nyakanga 2026, ariko amashusho y’uyu munyamakuru yatangiye gucaracara ku wa 5 Kanama 2026.

Dominique Dillon yafashwe n’agatotsi ubwo yari muri gahunda y’amakuru izwi nka “Good Morning Memphis”, kuri Televiziyo ya FOX13 Memphis.

Mu buryo butunguranye, Dillon yaje gusinzira ari imbere ya camera, mu gihe amakuru yari akomeje kunyura kuri televiziyo.

Nyuma yo kubona ko agatotsi kamwibye, Dillon yabaye nkushiguka, araseka, ariko ahita yikubita ku kuboko kugira ngo yemeze niba koko yari asinziriye. Yaje gusanga ari ukuri ko yari amaze akanya asinziririye kuri televiziyo.

Mu kiganiro yagiranye na Craig Melvin na Laura Jarrett, mu kiganiro TODAY, Dominique Dillon yasobanuye uko byagenze ubwo yasinziraga ari gutangaza amakuru imbonankubone, avuga ko byamuteye ipfunwe ariko ko yishimiye uburyo abantu bamwakiriye.

Ati “Nafunguye amaso nsanga basubijeho amashusho (ye), mpita mvuga nti Mana yanjye, sinemera ko ibi bimbayeho.”

Dillon yavuze ko icyatumye asinzira ari uko yari yaraye adasinziriye neza, kubera umwana we wari wabuze ibitotsi.

Ati “Nageragezaga kuryamisha abana banjye saa munani z’ijoro, ariko umwana wanjye w’amezi umunani ntiyabishakaga. Ari kumera amenyo, bityo sinashobora kumuhoza. Namuhaye imiti imufasha muri icyo gihe ariko nta cyahindutse. Nyuma yaho nasigaranye amasaha make yo kuruhuka mbere yo kubyuka njya ku kazi.”

Nubwo ibyabaye biteye ipfunwe kuri Dominique Dillon, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ntibamunenze ahubwo bagaragaje ko bamwumva, cyane cyane ababyeyi bakora imirimo itandukanye bavuze ko na bo bahura n’umunaniro ukabije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages