00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Nigeria yamaze amasaha 144 asoma Bibiliya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2026 saa 11:15
Yasuwe :

Umunya-Nigeria, Habibat Salawudeen yasomye Bibiliya amasaha 144 adahagarara, agamije gushyiraho agahigo gashya mu gitabo cyandikwamo abakoze uduhigo ‘Guinness des Records‘.

Ibi Habibat yabikoze mu gikorwa cyiswe ‘144 Hours in the Word’ cyabereye muri hoteli ya Novotel yo mu mujyi wa Port Harcourt, muri Nigeria, kimara iminsi itandatu kuva tariki ya 22-29 Kamena 2026.

Muri iki gikorwa, Habibat yasomaga Bibiliya mu ijwi riranguruye ndetse agafata ikiruhuko kigufi cyane mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya ‘Guinness des Records‘. Kuri ubu ategereje kureba ko igikorwa cye kizemezwa muri iki gitabo cyandikwamo abakoze uduhigo ku Isi yose.

Habibat Salawudeen yamaze amasaha 144 asoma Bibiliya
Habibat Salawudeen ashaka gushyirwa muri ‘Guinness des Records‘

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages