00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu wa mbere watoye kuva u Buhinde bwabona ubwigenge yapfuye

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 6 November 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Shyam Saran Negi, umuntu wa mbere watoye mu matora ya mbere u Buhinde bwagize bumaze kubona ubwigenge, yapfuye afite imyaka 105.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu musaza w’imyaka 105 yitabye Imana nyuma y’uko hari hashize iminsi itatu n’ubundi avuye gutora, mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Himachal Pradesh

Negi yatangiye gutora mu mwaka wa 1951 ubwo mu Buhinde hakorwaga amatora rusange ya mbere nyuma yo kubona ubwigenge, bigaranzuye ubukoloni bw’u Bwongereza.

Aya matora yabaye bwa mbere yatumye Jawaharlal Nehru atsindira umwanya wo kuba Minisitiri w’intebe wa mbere watowe mu Buhinde binyuze mu nzira ya Demokarasi, nyuma y’imyaka igera ku 100 bayobowe n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza bwabaye hagati ya 1848 na 1947.

BBC yatangaje ko guhera mu 1951, nta mataro n’amwe Negi yigeze aburamo.

Mu minsi ishize ubwo habaga amatora muri Leta ye, yashyiriweho itapi y’umutuku mu rwego rwo guha agaciro ubwitange bwe mu kwitabira amatora.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yatangaje ko umurambo wa Negi uzatwikwa nkuko bisanzwe mu muco wabo ariko bigakorwa mu cyubahiro cyose gihabwa umuntu w’ingirakamaro mu gihugu.

Negi yatangiye gutora mu mwaka wa 1951 ubwo mu Buhinde hakorwaga amatora rusange ya mbere nyuma yo kubona ubwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages