00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu ushaje kurusha abandi ku Isi yujuje imyaka 117

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Ethel Caterham ufite agahigo ku kuba ari we ushaje kurusha abandi ku Isi, yujuje imyaka 117 y’amavuko, aba umwe mu bantu bake bageze kuri iyi myaka mu mateka y’Isi.

Uyu mukecuru w’Umwongereza yizihije isabukuru ye ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026. Yayizihije mu buryo bworoheje aho atuye mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru mu Bwongereza.

Caterham yemejwe nk’umuntu ukiriho ushaje kurusha abandi ku Isi na Guinness World Records mu 2025. Ni we Mwongereza wa mbere ugejeje ku myaka 117, ndetse akaba umuntu wa 13 ku Isi wageze kuri iyi myaka.

Uyu mukecuru yavuze ko yishimiye ubutumwa bwinshi bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 117, agaragaza ko nubwo ageze mu zabukuru cyane, umwaka ushize wamuhaye ibyishimo n’ibintu bishya mu buzima bwe.

Mu byamushimishije cyane harimo gusurwa n’Umwami Charles III, ku wa 18 Nzeri 2025 nyuma y’uko yari yaravuze ko yifuza guhura na we.

Uku guhura kwari gufite umwihariko kuko Ethel Caterham ari we muntu wa nyuma ukiriho wigeze kuba umuturage w’Umwami Edward VII, wayoboye u Bwongereza kuva mu 1901 kugeza mu 1910. Uyu Mwami ni we wabyaye George V, nawe abyara George VI. George VI ni we waje kubyara Umwamikazi Elizabeth II ari nawe nyina w’Umwami Charles III.

Ethel Caterham yavutse ku wa 21 Kanama 1909 i Shipton Bellinger, muri Hampshire mu Bwongereza. Yakuriye muri Wiltshire, akaba yari uwa karindwi mu bana umunani bo mu muryango. Avuga ko ubwana bwe bwari ubuzima bworoheje, kuko iwabo batagiraga amashanyarazi cyangwa amazi. Bahingaga imboga ndetse bakoraga n’ubworozi bw’ingurube.

Amaze kugira imyaka 18, yabonye akazi ko kurera abana mu muryango w’Abongereza wari ugiye kwimukira mu Buhinde. Yakoze urugendo rw’ibyumweru bitatu mu bwato, amara imyaka itatu mu Buhinde mbere yo gusubira mu Bwongereza.

Mu 1931, yahuye na Norman Caterham, wari umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Bwongereza, barashyingiranwa. Babyaranye abakobwa babiri, ndetse bigeze kuba i Hong Kong, aho Caterham yafunguye ishuri ry’incuke yigisha Icyongereza. Yaje gusubira mu Bwongereza mu 1960.

Uyu mubyeyi w’abana babiri afite abuzukuru batatu. Ubu akunda kumara igihe yicaye ku zuba, yumva amajwi y’inyoni, yihumuriza indabo zo mu busitani bwe.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu 2020, Caterham yavuze ko imwe mu ngamba zamufashije kugera kuri iyi myaka ari ukwirinda amakimbirane.

Yagize ati “Ntega amatwi ibyo bavuga, hanyuma nkakora icyo nshaka.”

Mu myaka amaze ku Isi, Caterham yagiye aca uduhigo dutandukanye. Muri Mutarama 2019 yabaye umuntu ushaje kurusha abandi muri Surrey afite imyaka 109, muri Mutarama 2022 aba umuntu ushaje kurusha abandi mu Bwongereza afite imyaka 112, naho muri Mata 2025 aba Umwongereza wa mbere ugejeje ku myaka 115.

Mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 117, Caterham yateguriwe ibirori birimo umuririmbyi wigana Frank Sinatra, umwe mu bahanzi akunda. Abantu benshi hirya no hino ku Isi bamwifurije isabukuru nziza, barimo João Marinho Neto wo muri Brésil, umugabo ushaje kurusha abandi ku Isi ufite imyaka 113.

Caterham yavuze ko yishimiye kwizihiza uyu munsi ari kumwe n’umuryango n’inshuti, kandi ko ategereje kureba icyo umwaka utaha uzamuzanira.

Ethel Caterham afite agahigo ku kuba ari we ushaje kurusha abandi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages