Mu ifoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, KCNA, yagaragaje Ju Ae atwaye igifaru hejuru yacyo hicaye se, Kim Jong Un, ndetse n’abasirikare batatu bari inyuma ye.
Ibi bibaye mu gihe uyu mwana akomeje kugaragara cyane mu itangazamakuru ari kumwe na se, ibishimangira ko ashobora kuzasimbura se ku kuba umukuru w’igihugu.
Byatangiye kuvugwa ko Kim Ju Ae ashobora kuba ari gutorezwa kuzasimbura se ubwo yaherekezaga se mu uruzinduko rw’amateka yagiriye i Beijing mu Bushinwa.
Uyu mwana kandi aherutse kugaragara ari kumwe na se bitoza kurasa.
Ni mu gihe ubutasi bwa Koreya y’Epfo bwemeza ko Kim Jong Un afite undi mwana w’umuhungu mukuru kuri Kim Ju Ae ariko se yanze ko agira ahantu na hamwe agaragara mu itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!