Uyu mukobwa w’imyaka 29 yarongowe n’umusore witwa Michael Boulos w’imyaka 25, akaba asanzwe ari umucuruzi.
Micheal Boulos yakuriye muri Nigeria, akaba ariho umuryango avukamo ukorera ubucuruzi bw’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Aba bombi bakundanye kuva 2018, umusore amwambika impeta mu mpeshyi ya 2021.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ahitwa Palm Beach muri Florida, bwitabirwa n’abana ba Trump, Donald Trump Jr, Ivanka Trump, Barron Trump na Eric Trump, baherekejwe n’imiryango yabo.
Tiffany Ariana Trump ni umwana wa kane Trump yabyaranye n’umugore we wa kabiri, Marla Maples, akaba ari umukinnyi wa filime.
Donald Trump yagaragaye mu bukwe bw’umukobwa we ari kumwe n’uyu mugore bashakanye mu 1993 bagatandukana mu 1999.
Tiffany Trump yize amategeko muri Kaminuza ya Georgetown. Asanzwe ari umunyamideli.
Ntabwo akunda kugaragara mu bya politiki cyane nk’uko abo bavukana bagaragaye mu gihe Donald Trump yari perezida wa Leta zunze Ubumwe Amerika.
Trump yabaye perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe Amerika kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!