00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukecuru w’imyaka 101 yatawe muri yombi azira gucuruza urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Umukecuru w’imyaka 101 wo muri Nigeria yatawe muri yombi akekwaho gucuruza urumogi.

Esther Ogunmabo yafashwe ku wa Gatandatu mu gace ka Ilisan, muri Leta ya Ogun iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (NDLEA).

NDLEA yavuze ko uyu mukecuru yafashwe afite udupfunyika tw’urumogi twapimaga garama 90.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri iki kigo, Femi Babafemi, yavuze ko uyu mukecuru yemeye ko yari asanzwe arucuruza mu baturage bo muri ako gace.

Mu ibazwa, Esther Ogunmabo yabwiye abakozi ba NDLEA ko yagiye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge nyuma y’uko iduka rye ryangijwe n’inkongi y’umuriro. Nyuma yo gufatwa, yarekuwe by’agateganyo ku ngwate.

NDLEA yatangaje ko umwe mu bakobwa be utuye i Lagos akekwaho kuba ari we wamuzaniraga urumogi buri nyuma y’iminsi ine, hanyuma uyu mukecuru akaruha abakiliya bo mu gace atuyemo.

Umuyobozi mukuru wa NDLEA, Mohamed Marwa, yategetse ko Esther Ogunmabo afungurwa atanze ingwate ndetse akagirwa inama kubera ko ageze mu zabukuru.

Umukobwa we na we yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Ifatwa ry’uyu mukecuru ryabaye mu gihe NDLEA ikomeje ibikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge hirya no hino muri Nigeria. Iki kigo kandi cyatangaje ko mu bindi bikorwa byacyo cyafashe ibiyobyabwenge birenga ibilo 42 mu bwato bwari bugiye muri Cameroun.

Esther Ogunmabo w’imyaka 101 yatawe muri yombi azira gucuruza urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages