Ibi uyu mukecuru ukomoka muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabigarutseho ubwo yari abajijwe ibanga ryamufashije kubaho imyaka 100.
Yavuze ko hari ibintu bibiri byamufashije cyane mu mibereho, ariko umukobwa we atajya yifuza ko atangaza.
Ati “Muri gihe mvuga ko nafashijwe n’umuvinyu (wine) na chocolats, ariko umukobwa wanjye yari yambwiye ngo simbivuge uyu munsi.”
Yavuze ko mu bindi by’ingenzi akesha kurama harimo amazi no gukora siporo.
Ati “Nkunda amazi, ariko na none nshyira imbere ubucuti.”
Joan Eichner agira abakiri bato inama yo guhorana umurava, kutiganyiriza kubyuka ndetse no kwita ku buzima bwabo.
Biba gake ko ikiremwamuntu gishobora kuramba imyaka 100, cyane ko siyansi igaragaza ko impuzandego y’imyaka yo kubaho yaba ku bagore n’abagabo ari 74.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!