Ni umujyi utuwe n’abaturage basaga 5 500, ufite abaherwe benshi biganjemo abaturutse mu Bufaransa. Kuri ubu abayobozi bawo bahisemo kugabanya imisoro, nyuma yo gusanga mu isanduku ya Leta harinjiyemo amafaranga menshi aruta kure ayo bari biyemeje kwinjiza.
Mu mwaka ushize, 2020, uyu mujyi winjije miliyoni 54 z’Amayero, mu gihe wari warateganyije kwinjiza miliyoni 24 z’Amayero gusa, ari na cyo cyatumye bahita bagabanya imisoro, nk’uko bitangazwa na 7sur7.
Umuyobozi ushinzwe imari n’igenamigambi muri uyu mujyi, Catherine Pahnke, yashimiye abagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’uyu mujyi, ari naho yahereye avuga ko uyu mwaka bazabasonera kuko umwaka ushize hinjiye menshi.
Bivugwa ko gukungahara k’uyu mujyi gushingiye ku kuba ucumbikiye icyicaro gikuru cy’Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Bukungu, WEF, kiri i Davos, kandi ngo n’abaherwe benshi biganjemo abaturuka mu bindi bihugu niho bibera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!