00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhinde wiyicishaga inzara yabihagaritse ageze ku minsi 26

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2026 saa 11:34
Yasuwe :

Umuhinde Sonam Wangchuk, wari umaze iminsi mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara yayihagaritse ageze ku munsi wa 26.

Imyigaragambyo ye yari igamije gushyigikira urubyiruko rwasabaga ko habaho impinduka mu rwego rw’uburezi.

Wangchuk uzwi cyane ku izina rya “Sonam sir”, yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro byamaze igihe n’inzego bireba ndetse no mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kubaho imvururu mu gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Nabikoze nyuma y’ibiganiro birebire”

Uyu mugabo w’imyaka 59 yatangiye iki gikorwa ashyigikira itsinda ry’urubyiruko rya Cockroach Janta Party (CJP), risaba ko Minisitiri w’Uburezi w’u Buhinde yegura ndetse hakagira impinduka zikorwa mu burezi.

Mbere yo guhagarika iki gikorwa, Wangchuk yavuze ko yatakaje ibilo 11, ariko ko yari akiri muzima. Yakuwe ku gahato aho yigaragambirizaga i Delhi ku wa Gatandatu ushize, ajyanwa kwa muganga.

Sonam Wangchuk wari umaze iminsi yiyicisha inzara yabihagaritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages