00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhinde wari umaze iminsi 21 yiyicisha inzara yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 July 2026 saa 09:59
Yasuwe :

Abayobozi mu murwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, bajyanye mu bitaro ku gahato impirimbanyi Sonam Wangchuk, ubwo ubuzima bwe bwari bugeze habi kubera imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari amazemo iminsi 21.

Wangchuk yari yatangiye iyi myigaragambyo asaba ko Minisitiri w’Uburezi, Dharmendra Pradhan yegura.

Wangchuk w’imyaka 59, yatangiye kwiyiriza ku wa 28 Kamena mu rwego rwo gushyigikira ishyaka ry’urubyiruko rya Cockroach Janta Party (CJP), risaba ko minisitiri Pradhan yegura kubera ibizamini byakopewe muri Gicurasi 2026, bikagira ingaruka ku banyeshuri babarirwa muri za miliyoni.

Abaganga bavuze ko Wangchuk yari afite intege nke kubera kumara igihe kinini atarya no kubura amazi mu mubiri. Ibitaro bya Leta bya Safdarjung byatangaje ko nubwo abaganga bamusabye ko yaterwa imiti binyuze mu mitsi cyangwa kunywa amazi ariko arabyanga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Delhi, Sachin Sharma, yavuze ko kuba Wangchuk yimuriwe mu bitaro byakozwe hagamijwe hubahiriza icyemezo cy’urukiko ndetse n’inama z’abaganga.

Yagize ati “Dushingiye ku cyemezo cy’urukiko, ubuzima bwe n’inama z’abaganga, Sonam Wangchuk yajyanywe mu bitaro bya Leta kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukenewe.”

Imyigaragambyo ya Wangchuk yabaye imwe mu mbogamizi zikomeye zazonze Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, aho yabonye abayishyigikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere yo kujyanwa mu bitaro, Wangchuk yari yabwiye Reuters ko azakomeza kwiyiriza igihe kingana n’ibyumweru bitandatu, keretse ubuzima bwe bubaye ikibazo gikomeye.

Imyigaragambyo ya Sonam Wangchuk yari imaze kuyobokwa n'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages