Iyi nzu ifite ibyumba 21 ireba ku mazi, yaguzwe n’ikigo cy’ubucuruzi cya Akhmetov, iherereye mu gace ka Mareterra muri Monaco.
Aka gace gashya kubatswe ku butaka bwongewe ku nyanja, katashywe ku mugaragaro na Prince Albert II mu 2024, kandi gakomeje gukurura abakire cyane baturutse hirya no hino ku isi.
Igiciro cyatangajwe cy’iyi nzu cyaciye agahigo ku rwego rw’Isi kuko kirenga kure izindi nzu zo guturamo zari zaraguzwe mbere.
Mu zindi nzu zaguzwe menshi mu mateka harimo iyo mu Bwongereza yagurishijwe na Nick Candy arenga miliyoni 350$ n’indi y’i New York yaguzwe na Ken Griffin kuri miliyoni 240$.
Hari andi makuru avuga ko Nick Candy aherutse kugurisha inzu ye kuri miliyoni 518$ gusa n’ubundi aracyari make ugereranyije n’ayo Akhmetov yatanze.
Rinat Akhmetov wavukiye i Donetsk, afite umutungo urenga miliyari miliyari 7$. Yubatse ubukungu bwe abinyujije mu kigo cye System Capital Management (SCM), kinini mu by’inganda muri Ukraine.
Iki kigo gifite ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya ibyuma, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubwubatsi n’imitungo itimukanwa.
Imiterere y’inyubako ziherereye muri Mareterra, agace Akhmetov yaguzemo inzu



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!