Pablo waciye agahigo ko kwerekana ibitari byarakozwe n’undi muntu, asobanura ko iyo nzoga yahawe izina rya “Burdi W” yayikoze yifashishije alcohol n’ikinyabutabire cya cannabidiol kiboneka mu rumogi.
Cannabidiol ubusanzwe itandukanye na nicotine iba mu itabi ituma urinywa abatwa naryo, kuko yo ikora nk’umuti ufasha mu bijyanye n’ibyiyumviro, imitekerereze n’imyitwarire. Ibyo byatumye Burdi W ivugwa ko yifitemo ubushobozi bwo kuruhura uwayinyoye aho kuba yamubata.
Pablo yagize ati “Dukomeje kugaragaza akamaro gakomeye ka alcohol ariko noneho twongeyemo ikintu kiruhura. Ni ikinyobwa ushobora kunywa na mbere yo kurya ukagira appétit, bitandukanye n’ibizwi ku muvinyo kuva kera.”
Uwo mugabo usanzwe asobanukiwe urumogi cyane, ngo yabanje kurwihingira arwitaho neza maze arusarura yitonze ajya kurutunganyiriza mu Budage kuko u Bufaransa butarwemera.
Nyuma y’amasaha make amuritse iyo nzoga yifashishije internet, abaguzi hirya no hino ku Isi bakomeje kuyereka urukundo kuko abagera ku 108 bahise bayisogongera ikimurikwa.
Icupa ryayo rimwe riragura amayero 34 (asaga ibihumbi 35 Frw) mu gihe hataragenwa igiciro gihamye.
7sur7 yatangaje ko amacupa 10500 ya Burdi W ari yo amaze gukorwa, ndetse isoko ryayo riri kuboneka cyane mu mahanga kurusha imbere mu Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!