Bivugwa ko aya mashusho yafashwe uyu mwana, Julie Ann, afite umwaka umwe w’amavuko aho yari ari konka afite n’ibyishimo byamusaze, mu gihe nyina yari yashinze umutwe ku butaka azunguza amaguru mu kirere mu gihe kigera ku masegonda 13.
Dailymail itangaza ko yabanje gushyirwa ahagaragara na Mottajuice abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mbere y’uko Sydney Michelle wayafashe ayasakaza kuri Facebook akanayaherekeza amagambo asaba abandi babyeyi kuyatangaho ibitekerezo.
Yagize ati “Bari namwe bategarugori, mubibona mute? Nibaza ko uyu mu mubyeyi arashaka gukora ariko umwana we arashonje. Yihangane.”
Mu bitekerezo byatanzwe, hari abagaragaje ko batashimishijwe n’ubwo bugenge nka Sean Neale wagize ati “Nta gihe n’umwanya nabibonera; ese nk’uyu muswa aramutse aguye ku mwana?”
Gareth Thomas Adams we yafashe uyu mubyeyi nk’umunyabugenge naho uwitwa Badshah Imdad Gul aratangara avuga ko ntacyo yarenzaho.
Sydney Michelle yaje kongera kuvuga kuri aya mashusho asa n’usubiza abayatanzeho ibitekerezo bavuga ko atagombaga kuyafata, avuga ko yashimishaga anaruhura ubwonko bwe.
Kuva akiri umwana, Mottajuice yakundaga gukina Yoga, akaba yarimo kuwutoza uyu mwana we ngo na we azakure awuzi.



















TANGA IGITEKEREZO