Umugore wa Perezida Ndayishimiye yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Melchior Ndadaye kuri iki Cyumweru, aho yari ategerejwe n’imbaga y’abantu bari bagiye kumwakira.
Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Angeline Ndayishimiye yatanze ubutumwa bugufi bwo gushimira abari baje kumwakira, mbere y’uko imodoka zamuherekeje zitangira urugendo rugana mu mujyi wa Bujumbura.
Hagati mu rugendo, Angeline Ndayishimiye yahagaze mu modoka, agenda yereka abaturage iki gihembo, ari ko bamushungereye ku bwinshi.
Ikinyamakuru Intumwa Burundi cyatangaje ko abantu bari bitabiriye icyo gikorwa babonaga iryo shimwe nk’icyubahiro kuri Angeline Ndayishimiye ndetse no ku gihugu cy’u Burundi muri rusange.
Igihembo Angeline Ndayishimiye yahawe kizwi nka Prix des Nations Unies en matière de population (United Nations Population Award) 2026.
Iki gihembo cyahawe Fondation Bonne Action Umugiraneza, umuryango washinzwe na Angeline Ndayishimiye. Gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gushimira abantu cyangwa imiryango bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ubuzima, uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!