00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Perezida Ndayishimiye yazengurukanye igihembo yahawe mu mihanda y’i Bujumbura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2026 saa 12:11
Yasuwe :

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, yagaragaye mu mihanda iva ku Kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye mu Mujyi wa Bajumbura, ari hejuru mu modoka, agenda yereka abaturage igihembo aherutse kwegukana kubera ibikorwa bye ’byibanda ku mibereho myiza y’abaturage’.

Umugore wa Perezida Ndayishimiye yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Melchior Ndadaye kuri iki Cyumweru, aho yari ategerejwe n’imbaga y’abantu bari bagiye kumwakira.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Angeline Ndayishimiye yatanze ubutumwa bugufi bwo gushimira abari baje kumwakira, mbere y’uko imodoka zamuherekeje zitangira urugendo rugana mu mujyi wa Bujumbura.

Hagati mu rugendo, Angeline Ndayishimiye yahagaze mu modoka, agenda yereka abaturage iki gihembo, ari ko bamushungereye ku bwinshi.

Ikinyamakuru Intumwa Burundi cyatangaje ko abantu bari bitabiriye icyo gikorwa babonaga iryo shimwe nk’icyubahiro kuri Angeline Ndayishimiye ndetse no ku gihugu cy’u Burundi muri rusange.

Igihembo Angeline Ndayishimiye yahawe kizwi nka Prix des Nations Unies en matière de population (United Nations Population Award) 2026.

Iki gihembo cyahawe Fondation Bonne Action Umugiraneza, umuryango washinzwe na Angeline Ndayishimiye. Gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gushimira abantu cyangwa imiryango bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ubuzima, uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye.

Angeline Ndayishimiye yahingutse ku kibuga cy’indege afite iki gihembo mu ntoki
Hagati mu rugend, Angeline Ndayishimiye yuriye mu modoka agenda yereka abaturage iki gihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages