Ni impanuka yabereye mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.
Umwe mu babonye iyi mpanuka, Fernandes de Freitas ukora amapine y’ibinyabiziga hafi y’aho yabereye, yavuze ko umwe muri aba bagenzi yatarutse akava mu ndege bari barimo mbere y’uko igera ku butaka, imaze gukora impanuka, maze ikitura hejuru y’imodoka.
Uretse uyu muhanzi, iyi mpanuka yahitanye Gaspar Prim w’imyaka 23 y’amavuko, Umunya-Argentine uzwi cyane nka Gaspi kuri YouTube; Lucas Vignale w’imyaka 29 y’amavuko, Umunya-Argentine uyobora filime; Lucas Brito Chaves w’imyaka 21 y’amavuko, Umunya- Brésil utunganya filime n’abapilote babiri ari bo Alexandre Souza and Charles Marsillac.
Oliver Tree usanzwe ari n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko asanzwe ari umunyarwenya unatunganya amashusho ya filime, yagaragaye asangiza abamukurikira amashusho amugaragaza atembera muri Brésil yishimye mu kiruhuko yahagiriye mbere y’uko ahitanwa n’iyi mpanuka.
Oliver Tree yafashwe amashusho mbere y’iyi mpanuka, atwaye moto mu Mujyi wa Rio, ndetse aririmbana na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baho. Ni amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kuhagirira uruzinduko.
Yari amaze kugira imyaka 32 y’amavuko. Yari yatembereye mu gice cy’amajyepfo y’iki gihugu. Yagombaga gutaramira muri Amerika n’u Burayi mu mezi make ari imbere mu ruhererekane rw’ibitaramo 30 bye yise ’Love You Madly, Hate You Badly World’s First’.
Urupfu rwe rubaye nyuma y’iminsi mike atangaje ko naramuka apfuye, imitungo ye itemerewe guhabwa abo mu muryango we ahubwo ikagenerwa abana bafite impano z’ubuhanzi.
Yakurikirwaga n’abasaga miliyoni 2,6 kuri Instagram ndetse yanagaragaye mu biganiro byinshi yakoranye n’Umwongereza w’icyamamare kuri YouTube, KSI.
Oliver Tree yatangiye kumenyekana muri Nyakanga ya 2010 ubwo yakoraga uruhererekane rw’ibitaramo mu Burayi nyuma agakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n’u Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!