00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganga yiyemeje kuvura umugabo "ufite igitsina kigufi ku Isi"

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 July 2026 saa 06:31
Yasuwe :

Umuganga w’inzobere ukorera mu bitaro bya Beverly Hills muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Robert Dorfman, yatangaje ko yiteguye gufasha umugabo uvuga ko ari we ufite igitsina kigufi ku Isi kugira ngo byibura ajye yihagarika bitamugoye.

Uyu mugabo witwa Michael Phillips afite imyaka 38 y’amavuko, akaba akomoka muri Leta ya California iherereyemo ibi bitaro. Avuga ko igitsina cye gifite uburebure butagera no kuri santimetero imwe (0,97 cm) kandi ko iyo gifashe umurego kireshya n’urwara rw’urutoki rw’agahera.

Michael agorwa no kwihagarika kuko iyo atifashishije agahombo, yihagarika mu myenda kubera ko iki gitsina kidashobora gusohoka neza.

Yigeze gusaba ubufasha abinyujije ku rubuga GoFundMe kugira ngo abone amafaranga yo kujya kwibagisha, ashaka ko abaganga bongera uburebure bw’igitsina cye ariko aza guhagarika iyi gahunda kuko yaburiwe ko ashobora kutazongera kugira ubushake.

Michael yafashe icyemezo cyo gushaka amafaranga agera ku bihumbi 20 by’Amadolari kugira ngo ashake umuganga umutera imiti kuko yabwiwe ko na byo bishobora kongera uburebure bw’igitsina cye.

Dr. Robert yatangaje ko inkuru ya Michael yamukoze ku mutima, afata icyemezo cyo kumuvura ku buntu, yifashishije uburyo bwo kumutera imiti muri iki gitsina kandi yizeye ko bizamwongerere icyizere mu buzima.

Uyu muganga yabwiye ikinyamakuru TMZ ati “Numva cyane uburyo iki kibazo gikomeye ku muntu kandi kimubangamira. Gishobora kugira ingaruka zikomeye ku gaciro n’icyizere cy’umuntu. Niba rero mbonye amahirwe yo gufasha umuntu kumerererwa neza, nishimiye kumuha serivisi k ubuntu.”

Mu ntangiriro za 2025, Michael yavuze ko ari gutekereza kujya kwiyandikisha mu gitabo cy’uduhigo, Guinness World Records, nk’umuntu wa mbere ufite igitsina gito kurusha abandi.

Michael Philipps avuga ko ari we mugabo ufite igitsina gito ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages