00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganga yatawe muri yombi avuye mu cyumba cya Besigye mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 10:05
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yafunze by’agateganyo umuganga w’umuganga wo muri Uganda witwa Dr Moses Mukose, nyuma yo gusura igorofa rya gatandatu ry’Ibitaro Bikuru bya Mulago, aharwariye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye, uri gucungirwa umutekano n’inzego z’umutekano. Nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate.

Uyu muganga yarekuwe atanze ingwate. Inyandiko y’ingwate yabonywe na ChimpReports igaragaza ko Dr Mukose yashinjwe “kutubahiriza amabwiriza”

Dr Mukose azongera kwitaba kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mulago ku wa 10 Kanama saa yine za mu gitondo, mu gihe iperereza rigikomeje.

Mukose yavuze ko yari yagiye ku igorofa rya gatandatu kureba uko sebukwe uharwariye amerewe.

Uyu muganga yavuze ko nyuma yo kuva mu cyumba cy’umurwayi, abashinzwe umutekano bamutaye muri yombi bakamushinja ko yaroherejwe kuneka abapolisi n’abandi bashinzwe kurinda Dr. Besigye

Mukose yagize ati “Bavuze ko nari noherejwe kubaneka,” ariko ashimangira ko yari yagiye gusura gusa umuvandimwe we wari urwaye.

Iri tabwa muri yombi ribaye mu gihe umutekano wakajijwe cyane mu Bitaro bya Mulago nyuma y’uko Dr Besigye abijyanywemo. Kugera ku igorofa arwariyemo byashyiriweho amabwiriza akomeye, aho abashinzwe umutekano bagenzura abinjira n’abasohoka.

Dr Kizza Besigye uri mu bantu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yajyanywe muri ibi bitaro nyuma yo kugwa amarabira ubwo yari mu rukiko mu cyumweru gishize. Ari gukurikiranwa ku byaha bifitanye isano n’ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni.

Umuganga yavuye mu cyumba Besigye arwariyemo mu Bitaro bya Mulago ahita atabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages